Wednesday, December 4, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Ubwato bwari butwaye abimukira bwarohamye mu Nyanja ya Mediterannée

Spread the love

Ubwato bwari butwaye abimukira 44 bava muri Tunisia bwarohamye mu Nyanja ya Mediterannée, Abantu 40 bahita bitaba Imana, 4 bararokoka.

Mu rukerere rwo kuri uyu wa Gatatu nibwo iyi mpanuka y’ubwato bwavaga muri Tunisia bwerekeza mu Butariyani bwakoze impanuka. Amakuru dukesha BBC aravuga ko ubu bwato bwari butwaye abimukira bagera kuri 44 barimo abana batatu.

BBC ikomeza ivuga ko ubu bwato bwari butwaye abimukira baturuka mu bihugu Cote d’Ivoire na Guinnée bagerageza kujya mu Butariyani ariko nyuma y’amasaha make butangiye urugendo bukaza kurohama.

Umuvugizi wa Croix Riouge y’u Butaliyani, Alessandra Filograno yemeje ko abantu bane barokotse bagejejwe ku kirwa cya Lampedusa kuri uyu wa Gatatu mu gitondo barimo abagabo babiri, umugore n’umwana umwe utari kumwe n’ababyeyi.

Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu Butaliyani, yatangaje ko abarenga ibihumbi 93 bageze muri iki gihugu bambutse Inyanja ya Mediterannée ugereranyije n’ibihumbi 45 binjiye mu gihe nk’iki umwaka ushize wa 2022. Benshi ni abakomoka muri Guinnée, Cote d’Ivoire, Misiri na Tunisie.

Abimukira baturuka muri Afurika bakomeje gutikirira mu nyanja ya Mediterranean.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles