Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Uganda: Impanuka y’imodoka yavaga mu Rwanda yahitanye abantu abandi barakomereka

Spread the love

Impanuka y’imodoka ya Sosiyete ya Jaguar yavaga mu Rwanda ijya muri Uganda, yakorewe impanuka mu Karere ka Gomba ku muhanda wa Kajumiro Maddu-Ssembabule  ihitana abantu batatu hakomereka umunani.

Kuwa Gatandatu tariki ya 12 Kanama nibwo iyi mpanuka yabaye ubwo imodoka ifite ibarango bya UBF 736G Isuzu ya Sosiyete ya Jaguar. Iyi modoka yarivuye mu Rwanda igiye muri Uganda yageze mu Karere ka Gomba ikora impanuka irenga umuhanda iri yubika.

Ibinyamakuru byo muri Uganda bitangaza ko Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ,Michael Kananura, mu itangayyasohoye ku munsi wejo yavuze ko abantu 3 bitabye Imana barimo umushoferi wa Bus ,imirambo yabo yajyanwe ku bitaro bya Gomba. Abantu 8 bo bakomeretse bajyanwe ku bitaro bya Maddu Health Center III ngo bitabweho.

Umuhanda Kigali – Uganda ukunze kubera ko impanuka zikomeye kuko mu mezi make ashize hamaze kubera impanuka zahitanye abantu, ngo mu Kwezi kwa 12 muri 2022, Bus ya Volcano yavaga mu Rwanda yagonganye na Bus ya Oxygen bituma abantu 6 bahita bitaba Imana.

Muri Werurwe 2023,mu karere ka Ntungamo mu Burengerazuba bwa Uganda bus ebyiri zo mu Rwanda zaragoganye bituma abagenzi 46 bakomereka.

Imodoka yarenze umuhanda iragenda iriyubika.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles