Itorero ryo muri Uganda ryitwa Phaneroo Ministries International, ryashyizeho agahigo ka Guinness World Record’ ko kumara igihe kinini rikoma amashyi kurusha abandi bantu bose ku Isi.
Ku munsi wejo hashize tariki 30 Nyakanga 2023, nibwo i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda mu gace kitwa Lugogo. Habereye umuhango wateguwe n’itorero ryitwa
Phaneroo Ministries International, riyoborwa na Apostle Grace Lubega, uwo muhango wari ugamije guteguza abantu uburyo bazakuraho agahigo ko kumara igihe kinini bakoma amashyi bashimira Yesu/Yezu ibyiza y’abakoreye.
Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Uganda birimo Independent na New Vision Uganda, aravuga ko abayoboke b’iri torero bakomye amashyi mu gihe cy’amasaha atatu n’iminota 20.
Mu gihe abatanga ibihembo bya Guinness World Record bakemeza Koko ko iri torero ry’amaze amasaha atatu n’iminota 20 rikoma amashyi yo gushimira Yesu, ryaba rikuyeho agahigo Kari karashyizweho na Stevens Clark muri 2019 ku itariki 20 Nyakanga, ubwo yamaraga amasaha abiri n’iminota 5 akoma amashyi.
Abagize Itorero rya Phaneroo Ministries International bagiye gushyiraho agahigo kumara igihe kinini rikoma amashyi.