Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umubyeyi w’imyaka 45 y’amavuko yibarutse abana 9 cya rimwe mu gihe yari yiteze babiri

Spread the love

Mu gihugu cya Cameroon mu mujyi wa Limbe umubyeyi ukomoka muri Nigeria witwa Anthonia Madu Obianuju yibarutse abana 9 barimo abakobwa 6 n’abahungu 3 mu gihe yari yiteze babiri.

Anthonia Madu Obianuju umubyeyi w’imyaka 45 y’amavuko ukomoka muri Nigeria ariko akaba atuye muri Camerumu mujyi wa Limbe yibarutse abana 9 cya rimwe ubwo yari amaze igihe yitabwaho.

Uyu mubyeyi aganira na Televisiyo ikorera muri Cameroon yitwa Canal 2 yavuze ko kubyara abana 9 bayamutubguye kuko we yari yiteze kuzabyara abana babiri ariko nyuma agatungurwa.

Madamu Obianuju yagize ati ” Twari twaraciye mu mashini yabugenewe itwerekako tuzabyara impanga, ariko ubwo igihe cyageraga twatunguwe n’umugisha wo kwibaruka abana 9. Ni ibintu bitari byarigeze kubaho”.

Madamu Anthonia Madu Obianuju yashimiye abantu bose bamusengeye akibatuka neza ndetse n’abakomeje kumufasha abana bakaba babayeho neza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles