Otude James umugabo w’imyaka 53 wo mu karere ka Amuria arakekwaho gusambanya nyina w’imyaka 100 amufashe ku ngufu.
Ikinyamakuru Daily Express dukesha iyi nkuru cyanditse ko uyu mugabo ukekwa ku itariki 8 Nzeri, ahagana Saa Tanu z’ijoro yatashye iwabo kwa nyina mu gace ka Olitoi mu asanga harakinze yica urugi rwakingaga akazu k’ibyatsi umukecuru umubyara yararagamo, amuboha amaguru n’amaboko akoresheje inzitiramubu aramusambanya..
Fred Enanga, umuvugizi wa Polisi ya Uganda yatangaje ko uwo mugabo yari yaratandukanye n’umugore we mu minsi yashize akaba yarasigaye abana na nyina.
Fred Enanga akomeza avuga ko Otude James yahise atabwa muri yombi mu gihe nyina yajyanwe kwa muganga ngo yitabweho.