Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umugabo ari kurwana intambara ikomeye yo kudaca inyuma umugore we

Spread the love

Umugabo akomeje kurwana intambara yo kudaca inyuma umugore we, nyuma yuko umukobwa w’uyu mugore akomeje kumugabaho ibitero byo gushaka kumureshya.

Uyu mugabo aragira ati” Iyo nyina yagiye ku kazi, uyu mukobwa atangira kundeshya reshya. 

Mfite imyaka 45, maranye na nyina imyaka itatu. Njye akazi kanjye ngakorera mu rugo, mu gihe umugore wanjye akora akazi k’ububyaza kagatuma akora amasaha menshi.

Byatangiye ubwo uyu mukobwa yambazaga niba imyenda yambaye imubereye cyangwa itamubereye.

Umugoroba umwe twari turi kureba Filime, maze hajyamo agace baba basomana maze mpita nsohoka. Yahise ankurikira ambaza niba twasangira ikawa, gusa ndamuhakanira mu buryo bw’iyubashye.

None ndi kwibaza niba nabibwira nyina, kubera ko numva byaba ari ikibazo gukomeza kubimuhisha, ariko na none sinifuza ko ibibintu byabyara ikibazo. None ubwo nkore iki?

Ivomo: The Sun

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles