Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umugabo ucyekwaho ubwicanyi n’ubujura yishyikirije Polisi ya Melbourne

Spread the love

Polisi ya Melbourne yatangaje ko , umugabo uri mu kigero cy’imyaka 42 washakishwaga kubera gukekwako ubujuru n’ubwicanyi , yishikiriye Polisi.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru nibwo habaye ubujuru bw’imodoka yo mu bwoko bwa BMW ahitwa Taylors Hill.

Polisi yari yatangaje ko uwibwe imodoka ari mu kigero cy’imyaka 31 y’amavuko , ndetse itangaza ko yatangiye iperereza aho hacyekwaga agatsiko k’abantu batatu.

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko , we ubwe yishikirije Polisi mu gihe abandi babiri bicyekwa ko bari kumwe nawe bagishakishwa.

Umuyobozi wa Polisi mu gace, Nigel L’Estrange , yatangaje ko bakomeje gushakisha amakuru y’abakekwaho bose mu gihe umwe yitanze hasigaye babiri.

Ahabereye ubujura mu gace ka Taylors Hill

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles