Tuesday, October 22, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umugabo ukomoka muri Australia yapfiriye mu gace ka Kokoda gasobanuye byinshi mu mateka y’igihugu

Spread the love

Umugabo ukomoka muri Australia, uri mu kigero cy’imyaka 48 y’amavuko yapfiriye mu gace kazwi nka Kokoda Track gaherereye mu birwa bya Papua New Guinea.

Kokoda Track ni agace gasobanuye byinshi mu mateka y’intambara y’Isi cyane cyane ku gihugu cya Australia kuko ariho cyarwaniye n’u Buyapani ( Japan) mu mwaka wa 1942 , mu ntambara ya kabiri y’Isi.

Aka gace niko kapfiriyemo umugabo w’imyaka 48 y’amavuko. Ikinyamakuru ABC news dujesha iyi nkuru cyatangaje ko urupfu rw’uyu mugabo rwatewe no kwibukita hasi biturutse ku guhagaraga ku mitima , nyuma abi bari kumwe bagerageze ku muha ubutabazi bw’ibanze ariko bamugeza ku bitaro yapfuye.

umuvugizi w’ibitaro bya Pacific International Hospital mu gace ka Port Moresby, yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 48 yazanywe mu ijoro ryo ku cyumweru ariko bagasanga yitabye Imana.

Ikigo cya Kokoda Track Authority (KTA) cyatangaje ko cyahamagawe n’isosiyete ikora ingendo, ya Adventure Kokoda, ku byerekeye urupfu.Kandi ko nk’ikigo kibabajwe n’urupfu rw’uwo mugabo. KTA yavuze ko yavuganye n’abapolisi baho kugira ngo itangire iperereza.

Kokoda Track ni inzira y’ibirometero 96 inyura mu misozi ya Owen Stanley ikerekana aho imirwano ikaze hagati y’ingabo za Australia n’Ubuyapani mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose.

Buri mwaka ibihumbi by’Abanya-Austalia bagenda muri iyo nzira, bagaruka ku ntambwe z’abasirikare bishwe bagakomereka mu ntambara y’amezi ane.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles