Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umugabo wari umaze amezi abiri yaraburiye mu nyanja yabonetse

Spread the love

Umugabo wo mu gihugu cya Australia wari umaze amezi agera kuri abiri yaraburiwe irengero hamwe n’imbwa ye mu nyanja ya pasifike(Pacific ocean), babonetse.

Umugabo witwa Tim Shaddock w’imyaka 51 hamwe n’imbwa ye babonetse nyuma yo kumara hafi amezi abiri mu nyanja ya pasifike (Pacific ocean).

Tim Shaddock yavuze ko mu kwezi kwa Kane aribwo yafashe ubwato, ava mu gihugu cya Mexico yerekeza mu gace ka French polynesia gaherereye mu majyaruguru y’inyanja ya Pasifike.

Yavuze ko ubwo yari mu nyanja agenda, ikirere cy’amubanye kibi, ndetse itumanaho rye riracika bituma abura icyerekezo.

Shaddock yabonywe bwa mbere n’indege yari iciye hejuru yaho yari aherereye, nuko hoherezwa ubwato buza kumutabara.

Uyu mugabo yagize ati ” Naciye mu bihe bikomeye cyane mu nyanja”. abwira ikinyamakuru 9News.

Yakomeje agira ati” Nkeneye kuruhuka ndetse ngafata amafunguro meza kubera ko maze igihe ndi njyenyine mu nyanja. Gusa meze neza”.

Tim Shaddock akaba yavuze ko, aya mezi yose yamaze mu nyanja, yari atunzwe no kuroba amafi mato maze akayarya.

Shaddock akaba yasubiye mu gihugu cya Mexico ari mu bwato bwa mutabaye ndetse akaba ajyanywe kwa muganga, gukorerwa isuzuma ry’ubuzima ndetse akaba yakwitabwaho n’abaganga nibiba ngombwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles