Umugabo akimara kubona ibyo umugore we, yigeze gushyira kuri Facebook kera, byamuteye guhitamo guhagarika ubukwe igitaraganya.
Mu gihe benshi iyo bari mu myiteguro y’ubukwe baba bataye umutwe, bashishikajwe no kuzagira ubukwe bwiza cyane. Uyu mugabo we nibwo yari abonye akanya anyarukira kuri Facebook gusesengura amagambo umukunzi we yigeze gushyiraho, bituma ahagarika ubukwe
Akenshi umuntu aba ashobora gusubika cyangwa agahagarika ubukwe bitewe n’ikabazo cy’amafaranga, ibibazo byo mu muryango, ibibazo by’ubuzima cyangwa hari ibyo atari kumvikana n’uwo bagiye gukorana ubukwe n’ibindi biba byumvikana.
Ariko kumva ngo umuntu yahagaritse ubukwe bitewe n’ibyo, yabonye umukunzi we yigeze gushyira kuri Facebook, atari no kuvugango nibyo yakoze, ni ibintu biba bidasanzwe mu matwi ya benshi.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Ghana news prime, ivugako uyu mugabo yahagaritse ubukwe nyuma y’igitekerezo ( Comment) umukunzi we yigeze gushyira kuri Facebook, ubwo yagiraga ati ” Njye naca umugabo wanjye inyuma umpaye miliyoni 1 y’amadorali”.