Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umugabo yishwe n’ingona 40

Spread the love

Mu majyaruguru ya Cambodia , haravugwa inkuru mbi y’umugabo w’imyaka 72 y’amavuko, witabye Imana nyuma yo kuribwa n’ingona 40.

Ikinyamakuru BBC, dukesha inkuru kiratangaza ko ibi byabaye kuwa Gatandatu, ubwo umugabo wari usanzwe yorora ingona yagiye kureba amagi yazo , akitura mu mazi zibamo zigahita zimushwanyaguza.

 Mey Savry, Umuyobozi wa Polisi mu gace aganira n’itangazamakuru yavuze ko , Luan Nam, wororaga ingona , yagiye kureba amagi yazo, ubundi ingona imwe ikamukurura n’izindi zikaboneraho zikamurya. 

Mey Savry , uyobora Polisi , yavuze ko kandi, Luan wishwe n’ingona yari Perezida w’aborozi bazo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles