Umuhangamideri akaba n’umushoramari mu mideri ,Moses Turahirwa washinze inzu y’imideri ya Moshions yamaze kwihinduza igitsina ku mpapuro z’inzira [Passport] akoresha.
Uyu musore ( Umugore mu mategeko) yabitangaje yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, aho muri iki cyangombwa yifashisha mu ngendo zambukiranya agana hanze y’u Rwanda aho gushyiramo ijambo ‘M’ risobanura ‘Male’ cyangwa igitsinagabo, we kuri ubu harimo ‘F’ bivuze ‘Female’ cyangwa se ‘Igitsinagore’ bivuze ko yagiye mu cyiciro cy’abanyarwandakazi.
Nk’uko bigaragara ku byangombwa yashyize hanze , ubu ni umunyarwandakazi