Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umuhungu yaterese umukobwa amubwira ko akora muri Banki none yafashwe apakira imyanda

Spread the love

Umuhungu yagiye gutereta umukobwa amwirariraho ko ari umukozi wo muri Banki, none yafashwe ari gutunda imifuka y’imyanda.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Ghbase, uyu mukobwa yagize ati “Maze imyaka ibiri nkundana n’umukunzi wanjye, anyitaho yaba kunyishyurira ishuri ndetse no kunyishyurira inzu mbamo. Ankorera buri kimwe nkibyo mu busanzwe umuhungu cyangwa umugabo akorera uwo akunda, ariko navumbuye ko ambeshya kandi agikomeje kumbeshya.

Yambwiye ko akora muri banki, bur’igitondo yambara costume akajya kukazi, akagaruka ni mugoroba. Iyo mubwiye ngo nshaka kumusura ku kazi ke ambwira ko ntamwanya afite, namwizeye imyaka ibiri yose. Ubwo yansabaga ngo dukundane, njye namwereye nk’umukozi wa banki.

Ariko nakiriye inkuru ibabaje m’ubuzima bwanjye, ubwo umwe munshuti zanjye yanyoherezaga ifoto umukunzi wanjye ari gupakira imyanda. Umukunzi wanjye apakira imyanda, mana yanjye maze yarangiza akaza akankoraho, ndumva mbabaye cyane, amafaranga yose yakoresheje anyishyurira yose yayakuye mu myanda, kubera iki yambeshye koko?.

Ndumva mfite ikimwaro kuba narize mu mashuri meza nishuriwe n’amafaranga yavuye mu myanda no mukazi gateye ipfunwe.

Amarira ni menshi, ubwo yampamagaraga umunsi washize, ntacyo nigeze mubwira usibye kumutangariza ko ibyanjye nawe byararangiye, ntago nshobora gushakana n’umugabo upakira imyanda, ntitaye kumafaranga akoreramo.

Ntwite inda y’amezi abiri yanteye, ariko ngiye kuyikuramo, sinakwemera ko abana banjye bakwitwa abana b’umuntu upakira imyanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles