Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Icyari Itumba cyahindutse Impeshyi: Umujyi wa Sydney wagize Itumba rikakaye bwa mbere mu myaka 85 ishize

Spread the love

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere muri New South Wales cyatangaje ko bwa mbere mu myaka 85 ishize, Umujyi wa Sydney wagize ibihe by’itumba rikakaye ibintu byaherukaga mu myaka 85 ishize.

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere cyatangaje ko Umujyi wa Sydney wagize imvura ingana na 22.2 mm kuva ukwezi kwa Nyakanga kwatangira.Ibintu bisa nk’ibyabaye mu 1938, bikayigira Itumba rya gatatu ritagira imvura kuva mu 1859 batangira gupima imvura igwa.

Mu mateka ya Sydney, ukwezi kwa Nyakanga kwafatwaga nk’ukwezi kw’imvura. Umwaka ushize byageze ku itariki 15 haraguye imvura iri ku kigero cya 362.4 mm, inshuro zikubye 16 ugereranyije n’imaze kugwa uyu mwaka.

Inzobere mu bumenyi bw’Ikirere zitangaza ko nta mvura iteganijwe kugwa mbere yo kuwa Gatandatu saa 9:00, ibintu byaherukaga mu 1938 (17.9mm) na 1918 (14.6mm) ubwo haburaga imvura mu mezi ya mbere y’Itumba.

Izi nzobere zivuga ko ibi byatewe no kwiganza ku muyaga w’umugaye wahuhaga uva mu Burengerazuba bw’Umujyi, ndetse n’ibura ry’umuyaga uhehereye wahuhaga uturutse mu Burasirazuba.

Umujyi wa Sydney wagize itumba rikakaye bwa mbere mu myaka 85 ishize.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles