Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umukinnyi wa FC Barcelona yashyize ubukeba hasi yifatanya na Vinícius Junior

Spread the love

Ku munsi wejo,kuri sitade ya Estadio Mestalla, Valencia yakiriraho, habaga umukino wa shampiyona hagati ya Real Madrid na Valencia. Valencia iza gutsinda igitego kimwe ku busa.

Kimwe mu byaranze uyu mukino, ni irondaruhu abafana bakoreye Vinicius Jr wa Real Madrid.

Abafana ba Valencia bafana baririmbaga indirimbo z’umvikanamo ko Vini ari inkende. Umukino urangiye, Vini yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze maze yandikaho ubutumwa burimo agahinda gakomeye afite.

Vinícius yaranditse ati: ” Ntabwo bwari ubwambere, cyangwa ubwa kabiri, cyangwa ubwa gatatu. Ivanguraruhu ni ibisanzwe muri LaLiga. Mu mupira w’amaguru batekereza ko ari ibisanzwe, federasiyo nayo irabikora n’ikipe turi gukina nayo ikabishyigikira. Ndababaye cyane. Shampiyona yahoze ari iya Ronaldinho, Ronaldo, Cristiano na Messi none uyu munsi ni iy’ivanguramoko.

“Igihugu cyiza, cyanyakiriye kandi nkunda, ariko kikemera kugaragaza ishusho y’igihugu cy’ivanguramoko mu Isi .Abesipanyoli batabikora bambabarire ariko uyu munsi, muri Brazil, Espanye izwi nk’igihugu cy’ivanguramoko. Kandi ikibabaje ni uko iki kintu kibaho buri cyumweru, nta kwirwanaho mfite ndabireka bikaba. Ndakomeye kandi nzagera ku ndunduro ndwanya ivanguramoko. Nubwo byaba ari kure aha.

Nyuma y’ubu butumwa myugariro wa FC Barecelona , Alejandro Balde, yagiye ahandikirwa comment maze ashyiraho utumenyetso tubiri tw’umutima tugaragaza ko amushyigikiye. Si Balde gusa wanditse ko atanyuzwe n’ibi ahubwo n’abandi bakinnyi.

Alejandro Balde ushyigikiye Vinícius Júnior 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles