Phoebe Gates umukobwa w’umuherwe Bill Gates washinze ikigo cya Microsoft , ari mu munyenga w’urukundo n’umusore biganye kuri kaminuza akaba n’umwirabura Robert Ross.
ku mbuga nkonyambaga hakomeje gusakara amafoto ya Phoebe Gates na Robert Ross bishimanye mu munyenga . Amakuru avuga ko aba bombi bahuriye muri Kaminuza ya Stanford ubwo bigaga ibijyanye n’ikorabuhanga.
Aba bombi bakunda gutemberana cyane
Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko ntatinya guhisha urwo akunda Robert Ross , bitewe n’amafoto agenda asakaza ku mbuga nkonyambaga ze batemberanye ahantu hatandukanye.
AMAFOTO: