Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umumotari yishwe n’ibinini byongera imbaraga mu gutera akabariro

Spread the love

Ouma Justus, umugabo w’imyaka 30 y’amavuko wari utuye mu Burasirazuba bwa Uganda mu Karere ka Busia yasanzwe yapfiriye mu cyumba cya Logi nyuma yo kunywa ibinini byo ngera imbaraga mu gihe cyo gutera akabariro.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Express, aravuga ko uyu mugabo witabye Imana yari asanzwe ari umumotari mu Mudugudu wa Buwaya mu Karere ka Busia mu Burasirazuba bwa Uganda.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ubwo abakozi bakora muri iyo logi binjiraga mu cyumba bagasanga aryamye hasi yashizemo umwuka.

Umuvugizi wa Polisi SCP Fred Enanga yemereye Daily Express ko ayo makuru ari impamo avuga ko nyakwigendera yari amaze iminsi 3 ari kumwe n’umukobwa w’inshuti ye witwaga Auma Carolyne w’imyaka 25.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles