Tuesday, May 28, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umunya-Ukraine wari ufatanyije n’Abarusiya umugambi wo guhitana Zelensky yafashwe

Spread the love

Umugore wari ufatanyije n’Abarusiya umugambi wo guhitana perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yafunzwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano.

Umugore w’umunya- Ukraine yafunzwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano( SBU), kubera kugirana umugambi n’igihugu cy’Uburusiya wo gushaka kwica perezida wa Ukraine Zelensky.

Uyu mugore utatangajwe amazina ye, ukomoka mu gace ka Mykolaiv, yari afite gahunda yo kujya yohereza amakuru y’uruzinduko rwa Zelensky afite muri akogace ka Mykolaiv.

SBU ivuga ko, uyu mugore yari kujya aha, igihugu cy’Uburusiya amakuru yose y’uruzinduko rwa Perezida Zelensky muri Mykolaiv, kugirango Uburusiya buzabone uko bumugabaho ibitero hakoreshejwe indege.

Ivomo: BBC

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles