Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umupira wambawe n’Igikomangomakazi Diana wagurishijwe arenga miliyari 1 Frw

Spread the love

Umupira wo kwambara w’Igikomangomakazi Diana uriho ishusho y’intama y’umukara iri hagati y’amashusho yandi y’intama z’ibara ry’umweru, wagurishijwe miliyoni 1.14 y’amadolari y’Amerika arenga Miliyari 1.3 Frw muri cyamunara yakoreshejwe na kompanyi Sotheby’s i New York.

Kuva ku tariki ya 31 Kanama 2023, nibwo umupira wambawe n’Igikomangomakazi Diana mu kwezi kwa Gatandatu 1981, ubwo washyirwaga ku isoko wari wahawe agaciro ibihumbi magana abiri mu madorali ya Amerika.

Uwo mupira usanzwe uboshye mu budodo watahuwe mu gice cy’inzu cyo munsi y’igisenge mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, waguzwe ku giciro cyo hejuru kurusha ibindi bikoresho byinshi bifite aho bihuriye n’awe. Gusa iyi Kompany yagurishije uyu mupira ntiyahishuye umwirondoro w’uwegukanye uwo mupira.

Sibwo bwa mbere ibintu bya Diana bugursihwa amafaranga menshi kuko mu mwaka wa 2022, imodoka ye yo mu bwoko bwa Ford Escort yagurishijwe Amadorali y’Amerika 806,000 (miliyoni 974Frw).

Umusaraba wo mu ijosi Diana yakundaga kwambara wa Attallah uriho umutako wo mu ibuye ry’agaciro rya amethyst, mu kwezi kwa Mutarama (1) uyu mwaka waguzwe muri cyamunara n’Umunyamerika w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umukinnyi wa filime, Kim Kardashian. Kardashian yaguze uwo musaraba ku madolari y’Amerika 203,000 (miliyoni 245Frw).

Umupira wambawe n’Igikomangomakazi Diana mu mwaka 1981 wagurishijwe arenga miliyari 1 mu manyarwanda.

IVOMO: BBC

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles