Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umuryango, kwanga ko abandi bakinnyi bagurishwa! Lionel Messi yavuze impamvu yateye umugongo FC Barcelona

Spread the love

Kuva ku munsi wejo nibwo inkuru yabaye kimomo ko , Lionel Messi yerekejemuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ikipe ya Inter Miam. Iyi nkuru yabaye nk’itungurana nubwo yari yaravuzwe ko ashobora kuzajyayo ariko amahirwe menshi yamwerekezaga mu ikipe ya FC Barcelona.

Ku munsi wo ku wa Mbere nibwo Jorge Messi , Se wa Lionel Messi, yari yahuye na Laporta uyobora FC Barcelona, ibintu byatumye hakekwako ashobora kuba agiye gusubira muri iyo kipe.

Inkuru imaze kuba kimomo ko , Lionel Messi yamaze gusinya muri Inter Miam yo muri USA, yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Mundo Deportivo , cyo muri Espagne. Maze atangaza igitumye ahitamo kujya muri Inter Miam.

Lionel Messi mu mpamvu yatanze harimo izo kuba yaranze ko ibyo yahuriye nabyo muri PSG byakwisubiramo, umuryango we yashakaga ko utuza ndetse ko yande ko abandi bakinnyi bagurishwa kugira ngo La Liga yemere ko akinira FC Barcelona.

Messi yagize ati “Narabyifuzaga rwose, byari binshimishije cyane kuba nagaruka, ariko ku rundi ruhande, nyuma yo kwibonera ibyo nahuye nabyo ubushize nsohoka, sinifuzaga kongera kuba mu bihe bimwe: gutegereza ukareba ikigiye kuba ubundi nkasiga ahazaza hanjye mu maboko y’undi”.

 “Nifuzaga kwifatira umwanzuro, ntekereza kuri njye ndetse no ku muryango wanjye. Numvise byaravuzwe ko La Liga yemeye byose kandi kugira ngo ngaruke haracyari ibindi bintu byinshi byagombaga gukorwa”.  

“Numvise ko bagombaga kugurisha abakinnyi cyangwa bakabagabanyiriza umushahara kandi ukuri ni uko ntashakaga kunyura muri ibyo bintu cyangwa ngo nshinjwe kubona ikintu gifitanye isano n’ibyo byose. 

 Namaze gushinjwa ibintu byinshi bitari ukuri mu buzima bwanjye muri Barcelona kandi nari maze kuruha gato, sinashakaga kunyura muri ibyo byose”.

Lionel Messi yasoje agira ati”Ubushize mva muri FC Barcelona, LaLiga nayo yari yemeye ko bansinyisha ariko ku musozo ntibyakunda. Natinyaga ko ikintu kimwe cyakongera kumbaho kandi ko ngomba kugenda nk’uko byagenze”.

Lionel Messi wahisemo kujya gukinira Inter Miam yo muri USA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles