Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umusore w’imyaka 20 arashinjwa gusambanya umukecuru w’imyaka 80

Spread the love

Mu Majyaruguru ya Uganda mu karere ka Amuru, Polisi yatangaje ko yataye muri umusore w’imyaka 20 y’amavuko akurikiranweho gufata ku ngufu agasambanya umukecuru w’imyaka 80 y’amavuko.

Ikinyamakuru Dail Express cyo muri Uganda kiratangaza ko uyu musore witwa Oyet Sunday, iki cyaha akurikiranweho yagikoze kuwa Gatatu w’icyumweru cyashize ku itariki 20 ahagana saa Kumi n’imwe za mu gitondo.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, yatangaje ko ucyekwa akomoka mu gace ka Okojo mu Majyaruguru ya Uganda.

Fred Enanga avuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uyu musore yamennye urugi rw’inzu y’uwo mukecuru akoresheje ibuye, akamusangamo akamusambanya nyuma akamubwira ko naramuka atabaje amwica.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles