Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umusore yahishuye uko yatwawe umukunzi n’inshuti ye magara kubera icumbi

Spread the love

Uyu musore usanzwe akoresha amazina ya @iam_giftedhand ku rubuga rwa Twitter, yahishuriye abamukurikira uko inshuti ye yamutwaye umukunzi.

Nkuko uyu musore yabitangaje, yizeye inshuti ye ko yaha icumbi umukunzi we, none byararangiye iyi nshuti ye ikoze ubukwe n’umukunzi we.

Uyu musore avuga ko byatangiye ubwo yateretaga uyu mukobwa, nuko iyi nkumi imubwira ko izajya gukora ikizamini cy’akazi mu mujyi wa Lagos, icyo gihe ngo uyu musore yahamagaye inshuti ye iba aho ayisaba ko yazacumbikira umukunzi we, akahamara ijoro kubera ko yumvaga amwizeye.

Uyu musore akomeza avuga ko icyo gihe umukunzi we yahawe icumbi ariko umubano we n’aba bombi ntago wongeye kuba muzima kuko ntibari bagifata Telefone iyo yabahamagaraga. Nyuma iyi nshuti ye n’uyu mukowa baje kubaka umuryango ukomeye ndetse banabyarana abana babiri.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles