Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 , yangije ikigo cy’amashuri abanza cya Burnside gihereye mu gace ka Adelaide muri Australia nyuma yo kucyigonga akoresheje imodoka ye ubwo yari yasinze ku kigero gikabije.
Mu rukerera ahagana saa Saba za mu gitondo , nibwo abaturage baturiye ikigo cy’amashuri abanza cya Burnside muri Adelaide bumvishe urusaku rukabije, ubwo basohokaga basanga ni imodoka yo mu bwoko bwa Volkswagen yari ikoze impanuka.
Iyo modoka yari itwawe n’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko aho yinjiye muri icyo kigo akacyangiza cyane cyane akangangiza ibibuga bya Cricket, akangiza umupira yo gukina ndetse akanangiza ibindi bikoresho byari biri mu kibuga.
Ubwo Polisi yageraga ahabereye impanuka yasanze uwari utwaye yari yanyweye inzoga zikubye inshuro eshatu izemewe inaboneraho gutangaza ko azahita ajyanwa mu rukiko kwisobanura kuri ubwo businzi kubabije.
Imodoka yangije ibikoresho byo gukinisha umukino wa Cricket