Tuesday, June 25, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umuti uherutse kwica abana 12 muri Cameroon uhagaze ute mu Rwanda? Rwanda FDA yasubije abanyarwanda

Spread the love

Mu minsi ishize nibwo mu gihugu cya Cameroon humvikanye inkuru y’umuti w’inkorora witwa NATURCOLD wishe abana 12.

Iyo nkuru ikijya hanze bamwe mu banyarwanda bagize impingunge bakeka ko waba uri ku isoko mu Rwanda.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyasohoye itangazo rihunuriza abanyarwanda ko uwo muti utigeze ugera ku isoko ryo mu Rwanda. 

Mu itangazo Rwanda FDA ivuga ko umuti w’inkorora witwa NATURCOLD (Paracetamol, Phenylephrine Chlorhydrate and Chlorpheniramine Maleate Syrup) waketsweho kwica abana 12 Cameroon ufite nimero uwuranga ya E22053, utigeze ugera mu Rwanda.

Rwanda FDA ivuga ko yagenzuye amakuru yo mu bubiko bwayo bw’imiti yinjira mu Gihugu (import system) isanga ko uyu muti utigeze winjira mu gihugu. 

Iki kigo cyasabye abinjiza imiti mu gihugu kutawutumiza kandi bagakomeza kubahiriza amahame agenga gutumiza imiti harimo n’amahame y’ubuziranenge akubiye mu mabwiriza ya Rwanda FDA.

Itangazo rya Rwanda FDA risobanura byinshi ku muti wa NATURCOLD.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles