Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umuvugizi wa Rayon Sports yarongoye, habyinwa indirimbo z’ikipe _ AMAFOTO

Spread the love

Jean Paul Nkurunziza, umunyamakuru wa Radio Isango Star akaba n’umuvugizi wa Rayon Sports yakoze ubukwe na Nkusi Goreth(Gogo).

Kuri icyi Cyumweru tariki ya 2 Nyakanga 2023 , nibwo habaye ubukwe bwa Nkurunziza Jean Paul na Nkusi Goreth wamaye nka Gogo. Ni ubukwe bwitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo abanyamakuru b’imikino mu Rwanda , abakunzi n’abayobozi ba Rayon Sports ndetse n’inshuti zaba bombi.

Imihango yo gusaba no gukwa yabereye muri Milimana Garden Rebero saa Tatu za mu gitondo. Saa munani abageni bajya gusezerana imbere y’Imana muri Parouise ya Kanombe , nyuma abatibariye ubukwe biyakirura kuri Miliman Garden Rebero.

Mu birori byo kwiyakira abakwe, abageni n’abitabiriye bikuyr amakote babyina indirimbo za Rayon Sports zirimo Dukunda Rayon, Rayon Sports n’ubukombe, Murera ndetse n’izindi zivuga ibigwi by’iyi kipe.

AMAFOTO ( Igihe):

Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports ariwe wabaye “parrain”, naho Rigoga Ruth aba Marainne.

Umunyamakuru Mugenzi Faustin ari mu bari batashye ubukwe.

Abageni bombi bari baberewe.

Uwayezu Jean Fidele , Perezida wa Rayon Sports.

 

Abantu batandukanye bari bitabiriye ubukwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles