Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umva iby’uyumugore wabyaranye n’umwana w’imyaka 13

Spread the love

Umugore w’imyaka 31 wo muri Leta zunz’ubumwe za Amerika yakatiwe azira gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 13. Ndetse bikaba byararangiye uyu mugore abyaranye n’uyu mwana.

Ku ya 27 Kamena 2022, nibwo umugore witwa Andrea Serano, w’imyaka 31 yatawe muri yombi na Polisi( Police) yo muri Leta zunz’ubumwe za Amerika ashinjwa gufata k’ungufu umwana w’umuhungu w’imyaka 13 gusa y’amavuko.

Serano ubwo yagezwaga imbere y’ubutabera yemeye ko yafashe k’ungufu umwana w’umuhungu w’imyaka 13, nubwo amazina y’uwahohotewe, atigeze atangazwa kubera ko akiri muto. 

Bitewe nuko Serano yemeye icyaha ndetse akagisabira imbabazi, umucamanza wo mu rukiko rwa Elpaso, akaba yarakatiye uyu mugore iminsi 90 gusa, aho kuba imyaka 10 nk’uko bisanzwe.

Umushinjacyaha akaba yemeza ko igihano cy’iminsi 90 kuri Serano, aricyo gikwiye, kubera ko nibwobuzima bw’uruhinja rwenda kuvuka bwagenda neza.

Gusa iki cyemezo urukiko rwafashe, abo mu muryango w’uwahohotewe ntibemeranya nawo, aho bavuga ko Serano yarakwiye kumara imyaka 10 muri gereza.

Nyina w’uyumwana wa hohotewe yagize ati ” Umwana wanjye yatswe ubwana bwe, agiye kuba umubyeyi[Papa], yagizweho ingaruka n’ibyo yakorewe, ndetse azabana nabyo ubuzima bwe bwose.

Umuryango w’uwahohotewe ukaba wavuze ko, ugiye gushira imbaraga mu ku menya ingaruka zindi zizamugeraho kubera ihohoterwa yakorewe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles