Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umva uko umugabo yishe umusore wateretaga umugore we

Spread the love

Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria afatanyije na murumuna we, bishe umuhungu wari umaze iminsi acuditse n’umugore we nyuma yo kubona aba bombi bari kumwe.

Umugabo witwa Takur sale hamwe na murumuna we Ibrahim Sale bo mu gihugu cya Nigeria, barashinjwa kuba barishe umusore wari umaze iminsi acuditse n’umugore w’uyu mugabo.

Takur w’imyaka 20 hamwe na murumuna we Ibrahim w’imyaka 19, barakubise inkoni umusore witwa Usman Sale kugeza apfuye.

Ubwo uyu musore yari hamwe n’umugore wa Takur, uyu mugabo yarabafatanye aribyo byabaye intandaro yurupfu.

Umugenzuzi w’inkiko akaba yatangaje ko aba bombi batatse nyakwigendera bafite ibyuma n’ibiti ku ya 30 Kamena 2023.

Ubwo aba bavandimwe bamaraga gukubita uyu musore, yahise ajyanwa Kwa muganga kwitabwaho ariko bikaza gutangazwa n’umuganga ko yitabye imana.

Mu gihe cy’iburanisha, Takur akaba yavuze ko yagiye abuza inshuro nyinshi Usman gukomeza gusohokana n’umugore we, ariko uyu musore akabyanga.

Takur wari umaranye igihe kigera ku mwaka n’umukunzi we, avuga ko Usman ariwe wamanjije ku mukubita, hanyuma murumuna we azagutabara, aho byararangiye aba bombi bishe uyu musore. Takur akaba yaravuze ko nubwo bakubise uyu musore agapfa nta byuma bigeze bakoresha.

Umucamanza akaba yasubitse urubanza rwa Takur Sale na Ibrahim Sale, Aho ruzasubukurwa ku ya 27 Nyakanga ni baba bemeye icyaha cyo kwica Usman

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles