Polisi ya Leta ya New South Wales mu mujyi wa Sydney yatangaje ko Mahmoud Abbas, wari Umwavoka uburanira abarengwa mu nkiko yarasiwe imbere y’iwe ku manywa y’ihangu.
Amakuru dukesha ikinyamakuru 9 news , cyatangaje ko uko kurasa kwabaye ku munsi wejo tariki 26 Nyakanga 2023, ubwo umugabo witwa Mahmoud Abbas w’imyaka 30 y’amavuko, umugabo utaramenyekana yamusanze imbere yaho yabaga akamurasa , akaza guhunga amusigiye ibikomere.
Umuyobozi wa Polisis mu gace ka Greenacre, Detective Superintendent Adam Johnson, yavuze ko bwana Mahmoud Abbas warashwe yahise ajyanwa kwa muganga mu gihe Polisi ikomeje gushakisha uwarashe.
Umwavoka, bwana Mahmoud Abbas warashwe.
Inzego z’umutekano zari ahabereye icyaha.