Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Urubuga rushya rwa Thread rwamaze guca agahigo ku isi

Spread the love

Urubuga rwa Thread rwamuritswe ku ya 05 Nyakanga n’ikigo cya meta cy’umuherwe Mack Zuckerberg gisanzwe kiyobora n’izindi mbuga nkoranya mbaga zirimo Instagram, Whatsapp na Facebook.

Nkuko nyiri uru rubuga rwa Thread Mack Zuckerberg yabitangaje, Thread yakozwe igambiriye guhangana n’urubuga rwa Twitter rw’umuherwe Elon musk rwari rumaze iminsi rwinubirwa na benshi mu basanzwe barukoresha kubera ihindagurika ry’imikorere yarwo.

Ugereranyije Thread ndetse n’izindi mbuga zikomeye zabanje mbere, nirwo rwa mbere rwagize abarukoresha benshi mu gihe gito.

Uko imbuga zikurikirana mu gukoreshwa nabagera kuri miliyoni mu gihe gito.

1. Thread, rwagize abarukoresha bagera kuri miliyoni mu gihe kigera ku masaha abiri gusa.

2. ChatGpt, rwagize abarukoresha basaga miliyoni mu gihe kigera ku minsi itanu gusa.

3. Instagram, rwagize abarukoresha bagera kuri miliyoni mu gihe kingana n’amezi abiri n’igice gusa.

4. Facebook, rwagize abarukoresha basaga miliyoni mu gihe kigera ku mezi icumi .

5. Twitter, rwagize abarukoresha bagera kuri miliyoni mu gihe kingana n’imyaka ibiri. 

6. Netflix, rwagize abarukoresha bagera kuri miliyoni mu gihe kingana n’imyaka itatu n’igice.

Urubuga rwa Thread bitewe nuko rukomeje kwigarurira benshi mu bakoresha imbuga nkoranya mbaga, byitezwe ko rurakomeza kunguka umubare mu nini wabarukoresha mu bihe birikuza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles