Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye muri Australia rwasuye Ingoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside

Spread the love

Itsinda ry’urubyiruko 25 rwo mu Rwanda rutuye muri Australia n’inshuti zabo bamaze iminsi mu ruzinduko mu Rwanda basuye Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Iyi ngoro iherereye mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura.

Ibyumweru bibaye bibiri Urubyiruko rw’Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Australia by’umwihariko abatuye muri Leta ya Queensland bari mu Rwanda aho baje gusura igihugu bafitemo inkomoka ndetse no ku kigiraho urugendo cyanyuzemo ngo kiyubake nyuma y’amage yacyigwiririye mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku munsi wejo hashize tariki 06 Nzeri 2023, uru rubyiruko rwasuye Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yanditse kuri X ko uru rubyiruko rwize byinshi ku mutima ukomeye abasirikare ba RPA bari bafite ubwo bari mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi muri Mata 1994.

Uru rubyiruko rwaganirijwe ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru rubyiruko Kandi rwaganirijwe ku mutima ukomeye waranze abasirikare ba RPA mu guharika Jenoside.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles