Urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye muri Australia n’inshuti zabo basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi rwunamira Abatutsi baharuhukiye ndetse runasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku munsi wejo hashize tariki 05 Nzeri 2023, urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye muri Australia n’inshuti zabo, ubu ruri kubarizwa mu Rwanda aho rwaje gusura igihugu rukomokamo ndetse no kuganirizwa ku mateka yacyo. Rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Uru rubyiruko rwari kumwe na Sandrine Uwimbabazi Maziyateke, Umuyobozi wa Diyaspora Nyarwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Renatus Murindangabo uhagarariye Abanyarwanda batuye Queensland, rwaganirijwe ku mateka yaranze igihugu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, inzira igihugu cyanyuzemo cyiyubaka ndetse banunamira inzirakarengana ziruhukiye muri urwo Rwibutso.
Victor Mugisha usanzwe utuye mu mujyi wa Sydney yavuze ko ari bwo bwa mbere yarasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, mu butumwa bwatambujijwe ku rubuga rwa Hobe Australia asaba urundi rubyiruko rugenzi rwe gusura Urwibutso kuko bazigira byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko bazatahana umukoro wo guhananira ko ishyano nk’iryo rizatongera kukwigirira igihugu.
Mu butumwa bwe Mugisha asoza avuga ko uburyo Abanyarwanda bababariye ababiciye ari kimwe mu byamukoze ku mutima ndetse bikwiye no kuranga abandi bantu by’umwihariko urubyiruko.
Gusura uru Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ni kimwe mu bikorwa byinshi byakozwe n’uru rubyiruko kuva rwagera i Kigali kuko bakinnye umukino wa gicuti n’Abanyamakuru b’Imikino, basuye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga baganirizwa ku mahirwe ahari yo gushora imari mu Rwanda ndetse banasuye Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye mu nzu ikoreramo Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda.
Uru rubyiruko rwaganirijwe ku mateka yaranze u Rwanda.
Abari bafite amatsiko y’amateka y’u Rwanda baraganirijwe.
Bunamiye inzirakarengana ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Renatus Murindangabo uhagarariye Abanyarwanda batuye muri Queensland yandika ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi.
Ururabo rwo kuzirikana no kunamira inzirakarengane ziruhukiye mu Rwibutso.