Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Urukiko rwategetse ko Kazungu Denis afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Spread the love

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro ko Kazungu Denis ukekwaho ibyaha birimo no kwica abantu 14 afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Kuri uyu munsi tariki 26 Nzeri, nibwo Kazungu Denis uheruka kujyezwa mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro asomerwa umwirondoro we n’ibyaha arengwa, none yari yagarutse mu rukiko ngo aburana ku ifungwa n’ifungwa ry’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Amakuru dukesha Igihe aravuga ko Umucamanza yavuze ko Urukiko rwafashe uyu mwanzuro w’uko Kazungu Denis agomba gufungwa iminsi 30 nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma Kazungu akekwaho ibyaha 10 birimo kwica umuntu biturutse ku bushake kandi nawe akaba abyiyemerera.

Indi mpamvu rwashingiyeho ngo ni uko ubwo Kazungu yaburanaga ku cyemezo cy’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo atigeze agaragaza ukwicuza kuri ibi byaha by’ubwicanyi yiyemerera.

 Kazungu akurikiranyweho ibyaha 10 birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Mu Iperereza ry’Ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica hakuwemo imibiri y’abantu 12.

Ku rundi ruhande ariko ubwo Kazungu yabazwaga ku cyaha cy’ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo abigitsinagore 13 n’umuhungu umwe.

Kazungu Denis ubwo yari mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro asomerwa umwirondoro we n’ibyaha arengwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles