Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

USA: 4 bapfuye abandi benshi barakomeraka mu birori by’isabukuru y’amavuko

Spread the love

Muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, mu Mujyi wa Alabama mu gace kitwa Dadeville, abantu bane bapfuye abandi 15 barakomeraka ubwo baraswaga n’umuntu abasanze mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’inshuti yabo.

Icyi cyago cyabaye ku munsi wejo kuwa Gatandatu ahagana saa 10:34 z’ijoro nk’uko Alabama Law Enforcement Agency ibitangaza.

 Inzego z’umutekano zaramukiye ahabereye irasana

Annette Allen umwe mu babuze umwuzukuru we aganira n’itangazamakuru yavuze ko umuntu yinjiye akarasa abantu bari mu kirori bagera kuri 50 higanjemo abana bato cyane kuko yari isabukuru y’amavuko y’inshuti yabo y’imyaka 16.

Inzego z’umutekano muri ako gace zatangaje ko zigikomeje iperereza mucyige hagishakishwa uwaba yihishe inyuma y’icyo gitero. 

Ibinyamakuru France24 dukesha iyi inkuru na ABC News byatangaje ko Perezida Joe Biden yavuze ko igihugu cyamenye ndetse kinababazwa n’iryo yicwa ry’abana bato.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles