Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Victoria: Icyikango nyuma y’urupfu rudasobanutse rwibasiye amafarasi

Spread the love

Muri Leta ya Victoria mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Australia haravugwa Icyikango mu borozi b’amafarasi nyuma y’urupfu rudadobanutse rwayibasiye.

Kuva ku itariki ya 4 Nyakanga 2023, icyorezo cyitaramenyekana cyateye ibiraro bigari byororerwamo amafarasi mu duce tw’Uburengerazuba bwa Melbourne n’Amajyepfo tw’Uburengerazuba bwa Victoria.

Kugeza ubu inzego zishinzwe ubworozi zirabararura ifarasi 10 zimaze gupfa urupfu rw’amayobera.

Narre Warren usanzwe ari umworozi w’amafarasi yabwiye Radio ya 9news ko amaze gupfusha amafarasi abiri mu buryo budasobanutse ko kanfi afite andi atatu arembye.

Narre yagize ati” Birababaje, zikubita hasi mu buryo bw’ihuse”.

Uyu mworozi avuga ko mu masaha 24 ifarasi iba ipfuye nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi ko kandi ikibabaje aruko bavura ibimenyetso batavura uburwayi bwafashe amatungo yabo.

Muganga mukuru w’amatungo mu gace ka Victoria, Dr Graeme Cooke avuga ko icyorezo kiri kwica amatungo mu gace kabo kidasanzwe kizwi ko kanfi amatungo iyo apimwe basanga nta burwayi yari afite. Muganga w’amatungo agasaba aborozi kujya bahamagara nimero ya 1800 675 888 mu gihe itungo rugaragaje ibimenyetso.

Amafarasi yororerwa muri Victoria yibasiwe n’icyorezo kitaramenyekana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles