Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Wanazireka ubaye ubishoboye! Dore ingaruka mbi zo kunywa inzoga

Spread the love

Muri iyi minsi bisa nkaho urwego inzoga zinywerwaho mu Rwanda rwazamutse ibi bigaragazwa n’imisindire isigaye iranga urubyiruko hirya no hino yaba ibugaragara mu rusisiro cyangwa se ibigenda biherekanywa ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi kandi byaje bishimgangirwa n’Imibare yashinzwe hanze n’Ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda igaragaza uko abanyarwanda banywaho inzoga.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ku bijyanye no gukusanya amakuru ku ndwara zitandura n’imyifatire y’abaturage mu kwirinda ibizitera, bwagaragaje ko 48,1% by’Abanyarwanda bose banywa inzoga aho 61,9% byabo ari abagabo.

Intara y’Amajyaruguru ni yo iyoboye mu kugira abaturage benshi banywa inzoga m kuko bangana na 56,6%, Amajyepfo afite 51,6%, Uburengerazuba bufite 46,5% mu gihe Uburasirazuba ari 43,9% naho Umujyi wa Kigali ni 42%.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yashyize hanze ubushakashatsi bugaragaza ingaruka zo kunywa inzoga. Minisiteri y’Ubuzima yanyuze ku rubuga rwayo rwa Twitter ishyiraho ‘Graphic’ igaragaza ububibi bwo kunywa inzoga.

Ingaruka 6 zo kunywa inzoga:

1.Mnisiteri y’Ubuzima ivuga ko kunywa inzoga byagutera Kuziba imitsi.

2. Kunywa inzoga bitera Kanseri y’umwijima.

3.Kunywa inzoga bbangamira ubuzima bw’imyororokere.

4.Kugotomera manyinya byangiza imikorere y’ubwonko.

5. Kunywa inzoga bishobora gutera Uburwayi buhoraho bw’umutima.

6. Kunywa inzoga byagutera uburwayi bw’impindura.

Graphic ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ingaruka mbi zo kunywa inzoga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles