Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

WASAC yanenzwe imikorere

Spread the love

Abasenateri bagize Komosiyo y’Iterambere ry’Ubukungu muri Sena y’u Rwanda, bafite impungenge ko ibibazo Ikigo cy’Igihugu gikwirakwiza amazi, isuku n’isukura gifite bizatuma u Rwanda rutagera ku ntego rwihaye two guha abaturage amazi asukuye.

Hashize igihe cy’amezi atatu, abaturage batuye muri Kigali batabona amazi mu buryo bukwiye, abenshi bakavuga ko iki kibazo giterwa n’imihanda iri kubakwa bigatuma amatiyo agemura amazi yangirika.

Ku munsi wejo hashize tariki 25 Nyakanga 2023, Abasenateri bagize Komosiyo y’Iterambere ry’Ubukungu bagiranye ikiganiro n’Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gikwirakwiza amazi, isuku n’isukura ( WASAC). Abasenateri bagaragarije ubuyobozi bwa WASAC ko abaturage batanyuzwe na Serivisi bahabwa n’iki cyigo.

Hon. Senateri Mugisha Alexis yatanze urugero rw’uko iyo itiyo y’amazi ituritse, abaturage bahamagara ariko icyumweru, ukwezi kugashira harabuze uza kandi amazi ameneka.

Amakuru dukesha Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, avuga ko Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisele, yavuze ko Koko icyi kigi cyugarijwe n’ibibazo ariko ko hagiye kujyaho ingamba zihariye n’igenamigambi rirambye rizakemura ibibazo.

WASAC iza mu bigo 5 bihobya Leta. Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2022, igaragaza ko inganda zitunganya amazi zikora hasi ugeranyije n’Ubushobozi bwazo. Iyo rapori igaragaza ko mu nganda zasuwe 25, basanze 11 zikora mu nsi ya 75% ku bushobozi bwazo, ibintu bihobya Leta agera kuri Miliyari Icyenda n’Ibice Icyenda.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisele, asobanurira Abasenateri.

Bamwe mu Basenateri bagize Komosiyo y’Iterambere ry’Ubukungu muri Sena y’u Rwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles