Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Yaciwe arenga Miliyoni 28 Rwf azira kubangamira urugendo rw’indege

Spread the love

Muri Australia umugenzi wavaga ku kibuga cy’indege giherereye mu mujyi wa Sydney yerekeza muri Leta ya New South Wales mu mujyi wa Sydney yaciwe amande angana n’Ibihumbi makumyabiri na birindwi magana atanu by’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga arenga miliyoni 27 mu mafaranga y’ u Rwanda azira gusindira mu ndege bigatuma isubika icikiriza urugendo .

Ku munsi wejo hashize tariki 24 Nzeri 2023, umugabo w’imyaka 33 yageze indege yasinze, igeze mu kirere yerekeza mu mujyi wa Sydney, isindwe riramuzengereza atangira gutonganya abagenzi anabakubita.

Amakuru dukesha ikinyamakuru 9 news aravuga ko byaje no kugera ku Abapilote bari batwaye indege basaba uwo mugenzi gutuza agatanga umutekano mu ndege ariko arananirana.

Abapilote baje gufata umwanzuro wo guhagarika urugendo igitaraganya, indege isubira ku kibuga cy’indege cya Perth, aho Polisi ya Australia yahise ita muri yombi uwo mugabo akaba yaciwe angana $ 27,500.

Indege yavaga ku kibuga cy’indege cya Perth ijya i Sydney yacikirije urugendo kubera ubusinzi bw’umugenzi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles