Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Yahoze ari umwarimu, yakoze Dubai! Ibitaravuzwe kuri Kazungu ukekwaho kwica abakobwa akabashyingura iwe

Spread the love

Ku tariki 05 Nzeri 2023 nibwo Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Kazungu Denis akurikiranweho kwica abantu akabashyingura iwe mu rugo.

Uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavukoyari atuye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, akagari ka Busanza , Umudugudu wa Gashiriki, amakuru ya Kazungu akimenyekanya abantu benshi bibajije uburyo uyu mugabo ukekwa y’aba yarakoresheje ngo azane abantu iwe kugeza abishe, ndetse n’ubuzima bwe mbere y’uko atabwa muri yombi.

Mu kiganiro bwana Antonie Mutsinzi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa (DEA)w’Akarere ka Kicukiro yagiranye n’ikinyamakuru The New Times yagarutse ku buzima bwa Kazungu Denis ukekwaho ibyo byaha.

Antonie Mutsinzi yabwiye The New Times ko Kazungu afite imyaka 34 y’amavuko akaba nta muryango uzwi afite, abamukomokaho, ababyeyi ye, Inshuti ze cyangwa se abavandimwe be kuko ngo mu Bugenzacyaha yavuze ko ari imfumbyi.

Kazungu Denis ngo yabayeho umwarimu w’isomo ry’icyongereza mu ishuri rihereye i Remera nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Kicukiro.

Inkuru ya The New Times ivuga ko Kazungu Denis yahoze ari unushoramari mu bihugu bya Uganda na Kenya nk’uko bigaragara ko yajyaga yerekezayo mu bihe bitandukanye.

Yakoze i Dubai:

Mutsinzi Antoine yavuze ko mu nyandiko basanganye Kazungu Denis zerekana ko yakoraga ingendo muri Kenya na Uganda ndetse ko bamusanganye amasezerano y’akazi yerekana ko yahoze ari umuzamu muri Marriott Hotel ihereye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, nubwo nta bimenyetso bifatika byerekana ko yigeze gusura igihugu cyo mu burasirazuba bwo hagati.

Mutsinzi yagize ati: “Mu nyandiko ze harimo pasiporo yerekana ko yakoze ingendo zerekeza muri Kenya na Uganda. Twabonye kandi amasezerano yo gukora nk’umuzamu na Hoteli Marriott i Dubai.”

Uyu Munyamabanga yavuze ko hakomeje gukorwa iperereza rigamije kureba niba ntahandi y’aba yarakoze ibi byaha kuko y’aba yarigeze gutura mu Karere ka Gasabo, mu nzu iri mu gace bakunze kwita Kwa Rwahama mu gace ka Kimironko ka Kigali.

 Mu ibazwa, yabwiye abashinzwe iperereza ko buri gihe yasangaga abahohotewe mu tubari akabasaba gutaha iwe, kandi ngo yaba yarabasambanyije ku gahato, akabiba, hanyuma akabica akabashyingura iwe.

Urugo Kazungu Denis yari atuyemo [ Amafoto:Igihe].

IVOMO:The New Times 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles