Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Zari yatangaje igihe azakorera ubukwe n’umukunzi we

Spread the love

Zari Hassan yatangaje ko azakora ubukwe n’umukunzi we Shakib Lutaaya mu kwezi kw’ukuboza uyu mwaka wa 2023.

Umugande Zari Hassan ukunze kuvugisha benshi ku mbuga nkoranya mbaga, bitewe n’ubuzima bwe, yatangaje igihe azakorera ubukwe n’umukunzi we Shakib Lutaaya bamaranye iminsi mu munyenga w’urukundo.

Ibi Zari yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Nakazibwe Faridah, aho yagize ati ” Turateganya gukorera ubukwe bwacu mu gihugu cya Uganda, mu kwezi kw’ukuboza, nibidakunda tukazabukora umwaka utaha”.

Zari Hassan cyangwa Zari the bosslady nkuko akunze kwiyita amaze imyaka isaga ibiri ari mu rukundo na Shakib Lutaaya wo mu gihugu cya Uganda.

Zari w’imyaka 42 yagiye acibwa intege n’abenshi mu nshuti ze, yewe n’imiryango ye na Shakib ntago y’ishimiye umubano waba bombi bitewe n’ikinyuranyo kigera ku myaka 12 uyu mugore arusha umukunzi we.

Zari Hassan yamamaye cyane ubwo yajyaga mu rukundo n’umunyamuziki wo mu gihugu cya Tanzania ‘ Diamond platnumz’ mu mwaka wa 2015.

Gusa aba bombi baje gutandukana mu mwaka wa 2018, ndetse Zari akaba yaratangaje ko impamvu yari yihishe inyuma yo gutanduka na Diamond platnumz ngo aruko uyu muhanzi yari umushurashuzi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles