Wednesday, December 4, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Abategura Inama y’Ubukungu ya World Business Forum Sydney batumiye abifuza kuzayitabira

Spread the love

Ubuyobozi bwatangaje ko inama ya World Business Forum iteganyije kuzabera muri Leta ya New South Wales mu mujyi wa Sydney muri Australia, izaba kuva ku itariki 11-12 Ukwakira 2023.

World Business Forum ni inama isanzwe iba mu kwezi kwa 10 ikabera mu mujyi wa Sydney, igahuriza hamwe abantu batandukanye baba mu rugaga rw’ishoramari, Ubukungu n’Amasosiyete manini.

Abategura iyi mama muri uyu mwaka bavuze ko iyi nama izaba iba ku nshuro ya 10 kuko bwa mbere yabaye mu mwaka wa 2014.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Daniel Hernandez uyobora ikigo APAC, rivuga ko muri uyu mwaka hitezwe abantu benshi bazayitabira kurusha abo mu myaka 10 ishize.

Mu itangazo bavuga ko iyi nama ifite intego yo guhuriza hamwe abantu bakaganira ku mahirwe azafasha mu iterambere ry’ubukungu bwabo ndetse no kwihuriza hamwe ngo basangire amahirwe ari mu ishoramari.

Ni bande bazitabira Inama ya World Business Forum Sydney?

Inama ya World Business Forum Sydney 2023 izaba mu gihe cy’iminsi ibiri, izitabirwa n’abayobora ibigo bitandukanye by’ubucuruzi kuva ku binini kugera ku bito, abayobozi ndetse n’abayobora inama z’ubutegetsi ndetse igice cya gatatu ni abazaba bashaka kwihugura ku ishoramari ndetse n’abumva akamaro ko kugira ubumenyi.

Iyi nama Kandi ahandi izabera ni muri Mexico hagati ya tariki 7-8 Ugushyingo, muri Colombia mu mujyi wa Bogota hagati ya tariki 8-9, Espagne mu mujyi wa Madrid kuva ku itariki 14-15 Ugushyingo, mu Butaliyani mu mujyi wa Milan kuva ku itariki 15-16 Ugushyingo na Newyork kuri iyo tariki.

Bamwe mu bazatanga ikiganiro mu nama ya World Business Forum Sydney:

_James Cameron, wamamaye mu kwandika amafirime no kuyayobora. David yanditse anayobora firime zirimo The Terminator, Aliens, The Abyss, Terminator 2, Judgement Day, Titanic, Avatar n’izindi, akaba yaratwaye ibihembo 12 bya Oscars.

_Indra Nooyi: Indra Nooyi yahoze ayobora ikigo rutura cya Pepsi. Igihe yayoboraga iki Kigo yagikuye ku Mari shingiro ya Miliyari $35 akigeza kuri Miliyari $63.5 muri 2017.

_ Amy Cuddy: Cubby yabaye umwarimu w’imitekerereza ya muntu muri Kaminuza ya Havard Business School. Muri 2018 yegukanye igihembo cy’umwarimu w’Indashyikirwa.

Abandi bazitabira barimo Marshall Goldsmith, Modupe Akinola, Peter Weill, Amy Gallo, Kevin Robert na Barney Tan.

Gahunda uko iteye: 

 Ku itariki 11 Ukwakira 2023

kuva Saa 09:00 – 10:30: Ikiganiro cya Marshall Goldsmith kizagaruka ku buyobozi n’ubutegetsi.

Kuva Saa 10:30- 11:00 ni akaruhuko.

Kuva Saa 11:00 – 12:00, ikiganiro kizagaruka ku muco kizatangwa na Amy Gallo.

Kuva Saa 12:00- 12 45, Ikiganiro kizagaruka ku ikoranabuhanga kizatangwa na Barney Tan.

Kuva Saa 12:45-14:15 ni gufata amafunguro ya ku manywa.

Kuva saa 14:15 kugeza saa 15: 30 ni ikiganiro kizagaruka ku mpano kikazatangwa na Amy Cuddy.

Kuva saa 15:30 -16:00 ni akaruhuko.

Kuva saa 16:00 – 17:00, hazatangwa ikiganiro kijyanye no guhindura ishoramari na Businesi, iki kiganiro kizatangwa na Indra Nooyi.

Gahunda yo ku itariki 12 Ukwakira 2023:

 Kuva Saa 9:00 – 10:30 hazatangwa ikiganiro kizagaruka kwisanga mu bandi kizatangwa na Modupe Akinola.

Kuva Saa 10:30 – 11:15 hazabaho akaruhuko k’iminota 45.

Kuva Saa 11:15 – 12:45, hazatangwa ikiganiro kijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho kizatangwa na Peter Weill, kikazamara iminota 90.

Kuva Saa 12:45 – 14:15, ni ugufata amafunguro ya ku manywa.

Kuva Saa 14:15 – 15:15, James Cameron azatanga ikiganiro kigaruka ku guhanga udushya.

Kuva Saa 15:15 – 16:30, Kevin Roberts nawe azatanga ikiganiro kigaruka ku guhanga udushya.

Inama ya World Business Forum Sydney izaba ku nshuro ya 10.

Gahunda y’uko inama izagenda.

Amafaranga yo kwitabira inama.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles