Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

RwandAir mu nzira zerekeza i Paris ntaho ihagaze

Spread the love

Sosiyete y’u Rwanda ikora ibijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere ( RwandAir), yatangaje ko igiye gutangira urugendo ruhuza Kigali na Paris ntaho yahagaze.

RwandAir isanzwe ifite ibyerekezo bigera kuri 24 ku migabane yose y’Isi, kuri ubu yatangaje ko kuva muri Kamena ( ukwezi kwa Gatandatu) ku itariki 27, igiye gutangira kujya ijya i Paris mu Bufaransa ntaho yahagaze ibizwi nka (Direct Flight).

Nku’uko bikubiye mu itangazo RwandAir yashyize hanze yavuze ko igiye gutangiza amarekezo yayo ya 25 ku Isi.

Rukazaba ari urugendo ruhuza Kigali na Paris rukazajya ruba gatatau mu cyumweru.

Urugendo ruzitwa WB700 ruzajya ruva i Kigali buri wa Kabiri, kuwa Kane no ku Cyumweru , ruhaguruke saa Sita n’igice z’ijoro ( 00:30), bakagera ku Kibuga cy’indege cya Charles de Gaulle i Paris saa Tatu n’igice za mu gitondo ( 09:30).

Urugendo two kugaruka i Kigali ruzitwa WB701 ruzajya ruva i Paris saa Tatu n’igice z’ijoro buri wa Kabiri,kuwa Kane no ku Cyumweru,indege igere i Kigali saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Madamu Yvonne Makolo, umuyobozi wa RwandAir yatangaje ko urugendo rugana i Paris ari ikimenyetso cy’umubano mwiza hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, ko kandi urugendo ruzaba rufite byinshi ruzafasha Afurika kuko u Bufaransa ari isoko rigari.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles