Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

U Rwanda n’u Bwongereza byamuritse amasezerano yo koroshya ubucuruzi

Spread the love

Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ( MINICOM) yamuritse amasezerano y’Ubucuruzi hagati yayo na Leta y’u Bwongereza yari ihagarariwe na Ambasaderi wayo mu Rwanda , Bwana Omar Daair.

Mu gitondo cyo kuri uyu munsi tariki ya 22 Kamena 2023, ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda habereye umuhango wo kumurika amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi yiswe ( Developing Countries Trading Scheme) hagati ya Leta y’u Rwanda n’u Bwongereza.

Aya masezerano yemerera ibicuruzwa bivuye mu Rwanda bijya mu Bwongereza gukurirwaho imisoro ku kigero cya 99% ndetse no koroshya uruherekane rw’ibicuruzwa byoherezwa mu bihugu 65, harimo 37 byo muri Afurika.

Ku ruhande rw’abacuruzi bo mu Rwanda babona ko aya masezerano azakuriraho imbago ibindi bicuruzwa bitoherezwaga mu Bwongereza nk’uko Bwana Ruzibiza Steven uyobora Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda ( PSF) yabitangaje.

Abari bahagarariye impande zombi nyuma yo gusinya amasezerano

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Bwana Omar Daair yavuze ko aya masezerano agamije ubufatanye mu nyungu rusange hagati y’ibihugu byombi ndetse ko agamije gufungurira amarembo ibindi bice birimo ubuhinzi , ubucuruzi n’ikoranabuhanga.

Ku ruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda , Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome asanga nawe aya masezerano azafasha ubuhahirare no kongera ibyoherezwa hanze y’u Rwanda.

U Rwanda n’u Bwongereza ni abafatanyabikorwa beza muri politike n’ubucuruzi kuko , U Bwongereza bakorana ubucuruzi n’u Rwanda bubarirwa agaciro ka Miliyari 22.8 z’Amayero , mu gihe u Rwanda mu mwaka ushize wa 2022 rwohereje mu Bwongereza ibucuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 18 z’Amayero.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda , Bwana Omar Daair wari ihagarariye u Bwongereza.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda   Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome , niwe wari uhagarariye u Rwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles