Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Kigali Marriot Hotel yadabagije abitegura gushyingiranwa

Spread the love

Kigali Marriot Hotel, nk’imwe muri Hoteli zikomeye cyane mu Rwanda , yateguye umuhango ugamije gufasha abitegura gukora ibirori by’ubukwe.

Mu gihe ibihe by’imvura bigenda bisa nkaho bigiye kurangira abantu bakinjira mu mezi asa nk’aho yahariwe ubukwe ‘ ubwo ndavuga impeshyi.Ubukwe busaba kwitegurwa bihagije kuko abenshi bahamya ko nta mwanya wo gukosora ibitaragenze wabona.

Ubwiza bwa Kigali Marriot Hotel

Aho niho Kigali Marriot Hotel yahereye itegura igikorwa kiswe ” Mary Me at Marriott’ tugenekereje mu kinyarwanda ninka ‘ Ndongorera kuri Marriot’. Icyi gikorwa Marriot Hotel yagiteguye ku wa 29 na 30 Mata 2023.

Marriot ivuga ko icyo gikorwa kizaba ari umwanya wahariwe abifuza kurushinga, aho abazaza Marriot bazahabwa inama n’abategura ubukwe , bakabagira inama z’uko ubukwe butegurwa , ibikenerwa mu bukwe ndetse n’izindi serivisi zijyanye n’ubukwe, ku buryo uzagahera azatahana ishusho y’ubukwe nyirizina

Ni igikorwa kandi kigamije kwereka abitegura gukora ubukwe ahantu hatandukanye babukorera muri iyi hoteli no kubahuza n’abashobora kubafasha muri iyo myiteguro.

Hazaba Hari abantu batanga serivisi zo gutanga imyambaro y’abageni, serivisi zo gutanga imodoka z’abageni ndetse no gutegura ahabera ubukwe.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe, avuga ko ubuyobozi bw’iyi hoteli buvuga ko iki gikorwa kigamije kwereka abitegura kuzagira ibi birori serivisi zitandukanye zijyanye n’ubukwe muri iyi hoteli y’inyenyeri eshanu, zishobora kubyazwa umusaruro kuri uyu munsi w’imbonekarimwe.

Kigali Marriot Hotel imwe muri Hoteli nziza mu Rwanda

Igihe gitangaza ko ubuyobozi bwa Marriot bwatangaje ko bunyuzwe n’iki gikorwa bugira buti “Twishimiye kumurika ‘Marry Me at Marriott’ ibi ni ibirori by’imideli by’ubukwe, ni igikorwa kizaba kigamije kwereka abifuza kurushinga vuba, uduce dutandukanye dushobora kwakira ubukwe n’ibiciro bitandukanye tubafitiye.”

“Tugamije kubahumuriza kuko abantu benshi batinya kuza kuri Marriott kuko batekereza ko duhenda. Tuzajya dukora iki gikorwa buri mwaka tunahuze abageni n’abakora mu bijyanye n’ubukwe.”

Marriot Hotel yateguye igikorwa kigamije gusobanurira abantu gahunda z’ubukwe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles