Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

RURA yakubise ishoka ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli

Spread the love

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro mu Rwanda ( RURA), rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na (RURA), ryatangaje ko ubu ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanyutse, aho lisansi yavuye ku 1528 Frw kuri litiro, igashyirwa ku 1517 naho mazutu litiro iva ku 1518 Frw, ishyirwa kuri 1492 Frw.

 RURA yakomeje ivuga ko ibi biciro bizakurikizwa mu mezi abiri ari imbere guhera tariki 2 Kamena 2023 saa moya z’ijoro.

RURA yatangaje ko “Iri gabanuka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli rikomeje kugaragara ku isoko mpuzamahanga.”

Itangazo rya RURA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles