Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umujyi wa Kigali mu nzira zo kubyutsa i Gisimenti

Spread the love

Inzego z’Umujyi wa Kigali zirateganya kongera kubyutsa ibikorwa by’ubucuruzi n’imyidagaduro mu gace katarangwamo imodoka ka Gisimenti( Gisimenti Car Free Zone).

I Gisimenti ni agace gahereye i Remera , Gasabo, mu Mujyi wa Kigali. Aka gace kari karafunguwe mu ntangiriro za 2022 kagamije ibikorwa by’imyidagaduro ndetse abantu banywa bicaye hanze kuko nta modoka zanyuraga muri ako gace.

Nyuma ibyo bikorwa byaje gusa nkaho bisubira nyuma , ibintu byatunguye abantu bahaganaga kuko abacuruzi baho baje gufunga ari benshi nyuma yo kubura abakiriya.

Amakuru dukesha ikinyamakuru The News Times, aravuga ko ubu inzego zitandukanye zatangiye gusuzuma uburyo zagarura ubushyuhe muri ako gace.

The News Times ikomeza ivuga ko Minisiteri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Jean Chrysosotom Ngabitsinze ndetse n’abandi bantu barimo abayobozi b’umujyi ndetse n’abo mu rugaga rw’wbikorera ( PSF) basuye ako gace ngo barebe icya korwa ngo kazahuke.

Pudence Rubingisa, Meya w’umujyi wa Kigali yatanze icyifuzo ko harebwa uburyo ububiko bw’inzoga za Likeri( liquor stores) butakora nk’utubari , kuko byari bayagaragaye ko abenshi bari barahinduye inzu sisanzwe, iz’ubucuruzi bwa Likeri bigatuma utubari n’amaresitora bihomba.

Ni agace kagiye karangwamo kwizihirwa cyane

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles