Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

BYAMAZE KWEMEZWA KO NEYMAR AGOMBA KUMARA IGIHE ADAKINA KUBERA IKIBAZO K’IMVUNE

Spread the love

Kubera imvune Neymar Jr yagiriye mu mukino wo gushaka itike y’igikombe k’isi ubwo Brazil yatsindwaga na Uruguay ibitego 2-0 kuri uyu wa kabiri, byamaze kwemezwa ko agomba kubagwa ndetse akaba azamara igihe kinini hanze y’ikibuga.

Neymar w’imyaka 31 y’amavuko yavunitse nyuma yo kurwanira umupira n’umunya-Uruguay Nicolas de la Cruz ku munota wa 44 w’umukino, yahise asohoka mu kibuga arira nyuma yo kugira ikibazo mu kuguru kw’ibumoso.

Nyuma yo kumukorera isuzuma muri uku kuguru byamaze kwemezwa ko agomba kubagwa n’ubwo itariki azabagirwaho itaratangazwa nk’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Brazil ryabitangaje kuri uyu wa gatatu. Ngo ubuvuzi bw’ikipe y’igihugu ya Brazil n’ubuvuzi bwa Al Hilal yo muri Saudi Arabia uyu mukinnyi asanzwe akinira buri gukorana bya hafi ngo barebere hamwe iby’iyi mvune.

Mu gahinda kenshi Neymar Jr yashyize amagambo akomeye ku rubuga rwe rwa Instagram aho yagiraga ati;”Mbabajwe no kugira indi mvune kandi aribwo narinkimara gukira. Ni ibihe bibabaje kandi bibi. Mu busanzwe ndabizi ko nkomeye gusa kuri iyi nshuro nkeneye umuryango n’inshuti n’abandi. Ntabwo biba byoroshye kujya mu mvune no kubagwa, ibaze kubinyuramo nyuma y’amezi 4 gusa umaze yo gukira.”

Nk’umukinnyi wari witezweho byinshi kubera impano yo gukina umupira idashidikanywaho afite, yakomeje kugorwa cyane n’ibihe by’imvune byanadindije umusaruro we haba mu ikipe y’igihugu ya Brazil no mu makipe atandukanye yagiye akinira harimo FC Barcelona, Paris Saint Germain na Al Hilal akinira kuri ubu.

Nko mu gikombe k’isi cya 2014, Neymar yagize ikibazo k’imvune y’ikirenge mu mukino batsinzemo Colombia muri ¼ k’irangiza, ibi byatumye adakina indi mikino yarisigaye ari nabwo muri ½ k’irangiza Brazil yatsinzwe n’ikipe y’igihugu y’Ubudage ibitego 7-1. Si aha gusa kuko na mbere y’igikombe k’isi cya 2018 nabwo Neymar yabanje kugira imvune ndetse bituma adakina iki gikombe ku rwego yarategerejweho.

Akimara kugera mu ikipe ya Paris Saint Germain, Neymar yasibye imikino igera kuri 16 mu mwaka w’imikino wa 2017/18. Yakomeje no kurangwa n’imvune muri 2019, 2021 ndetse n’umwaka ushize wa 2022.

Kuri ubu ikipe ya Al Hilal yo muri Saudi Arabia akinira n’iyo iri mu bihombo byo kubura uyu musore cyane ko yamutanzeho miliyoni €90. Kuva Neymar yagera muri Al Hilal muri Kanama uyu mwaka, amaze kuyikinira imikino 5 gusa, yayitsindiye igitego 1, atanga imipira 3 yavuyemo ibitego n’ubwo bidakuyeho ko iyi kipe iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ya Saudi Pro League yo muri Saudi Arabia nyuma y’iminsi 9 ya shampiyona n’amanota 23 ikaba iyoboye n’itsinda D muri Champions League yo muri Asia (AFC Champions League).

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles