Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

UMUTOZA WA INTER MIAMI YATANGAJE KO LUIS SUAREZ BAMUFITE MURI GAHUNDA, YABA AGIYE KONGERA GUKINANA NA MESSI, BUSQUETS NA ALBA

Spread the love

Si ubwambere ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bivugwa ko yifuza rutahizamu w’imyaka 36 y’amavuko ukomoka muri Uruguay Luis Suarez ariko ntibikunde kuko ikipe asanzwe akinira yo muri Brazil ya Gremio yakomeje kumuryamaho, kuri ubu umutoza wa Inter Miami Gerardo Daniel Martino bakunze kwita Tata Martino yamaze gutangaza ko ntakabuza Luis Suarez ari muri gahunda z’iyi kipe ndetse amahirwe ni menshi yo kumubona.

Luis Suarez yaragifite amasezerano y’umwaka umwe muri Gremio gusa yamaze gutangaza ko mu gihe uyu mwaka wa 2023 uzaba urangiye azahita atandukana n’iyi kipe yo muri Brazil bityo rero ngo yaba ntahandi ashobora kwerekeza atari muri Inter Miami aho ashobora gusanga Lionel Messi, Sergio Busquets na Jordi Alba bose bakinanye mu ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne.

Tata Martino abivugaho yagize ati;”Mu busesenguzi turi gukora mu bw’umwaka utaha w’imikino, tukanareba ibyo dukeneye, turateganya imikinire irimo Luis Suarez n’imikinire atarimo. Rero ibihe n’ibigera tukabona Suarez, Inter Miami izaba yerekeza aho ishaka kugana.” Ibi bihamya ko iyi kipe imwifuza n’ubwo bitararangira.

Ubwo Luis Suarez na Lionel Messi bakinanaga mu ikipe ya FC Barcelona, ububiri bwabo bwatsinze ibitego 306 harimo ibitego 236 bya Lionel Messi n’ibitego 170 bya Luis suarez. Ikipe ya Inter Miami bibaye biyikundiye, aba bombi bakongera gukinana muri shampiyona y’umupira w’amaguru muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Major League Soccer.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles