Tariki 10 Ukwakira 2023 nibwo uwari rutahizamu Eden Hazard yatangaje ko asezeye kuri ruhago ku myaka ye 32 ni nyuma y’uko yaramaze gutandukana n’ikipe ya Real Madrid atabashaje kugiriramo ibihe byiza nk’uko byari byitezwe agurwa avuye mu ikipe ya Chelsea.
Eden Hazard yakiniye amakipe arimo LOSC Lille, Chelsea, Real Madrid n’ikipe y’igihugu y’Ububiligi. Yakinaga nka rutahizamu uca ku mpande aho yakinnye imikino 623 maze atsinda ibitego 167, atanga imipira 157 yavuyemo ibitego mu makipe asanzwe naho mu ikipe y’igihugu y’Ububiligi yanabereye kapiteni kuva muri 2015-2022 asezera yahamagawe inshuro 126 ayitsindira ibitego 33.
Bitunguranye Eden Hazard yasezeye kuri ruhago nk’uwabigize umwuga ku myaka 32 akimaara gutandukana na Real Madrid n’ubwo hari amakipe menshi yamwifuzaga. Hazard ariko yaje kugaragara mu mukino wo gufasha (Charity) wahuje Variétés Club de France na Calais kuri stade ya Epopée, ibi byatumye benshi bakeka ko Hazard yakongera gutekereza kuba yagaruka cyane ko uyu mukino warangiye ari ibitego 12-2, Hazard yatsinze igitego anatanga imipira 4 yavuyemo ibitego.
Amaze kubazwa ku kuba yagaruka mu kibuga maze akavuguruza umwanzuro yari yafashe, Eden Hazard yagize ati;”Mu buzima ntabwo wasobanura ibintu byose. Ndi mu mahoro yange kuri ubu kandi ndishimye. Singiye kuvuga ngo byari bikomeye gusa nanone ntibyari byoroshye kuko byansabye kubitekerezaho cyane kandi byaramfashije. Mfite byinshi byo gukora bitari umupira w’amaguru kandi nahoze nanabitekerezaho nyuma yo gusezera mu ikipe y’igihugu no gutandukana na Real Madrid nagiriyemo ibihe bitari byiza.”
Yakomeje agira ati;”Nahoze kera mbivuga ko nzahagarika gukina umupira w’amaguru mu gihe cyose ntakishimira gukina. Sinashakaga kujya gukina ahantu kubera amafaranga rero uyu niwo wari umwanzuro muzima, sinarinkiryoherwa n’imyitozo yewe no gukina. Umwanzuro wari woroshye”
Amakipe atandukanye arimo West Ham United yo mu Bwongereza, Union Saint-Gilloise yo mu Bubiligi n’amakipe yo muri Saudi Arabia yose yifuje Eden Hazard ariko ayatera umugongo maze asezera ku gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.
Abibajijweho, Eden Hazard yakomeje abwira ikinyamakuru L’Avenir cyo mu Bubiligi ati;”Ntacyari gihari. Numvise byinshi ntazi aho byavaga gusa nyine isoko ry’igura n’igurisha niko rimera. Nishimiye kuba hari amakipe anyifuza byumwihariko ayo mu Bubiligi kuko ntagize amahirwe yo gukinira amakipe y’iwacu, byari kuba ari inkuru nziza gusa ntibyabaye.”
Eden Hazard yasoje avuga ko abibaza ibyo agiye guhugiramo nyuma yo gusezera kuri ruhago ngo agiye gukina golf, gutembera, mbese muri make ni ukurya ubuzima cyangwa se kuryoshya mu mvugo z’abubu.