Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

IBITERO BY’ITERABWOBA BYATUMYE UMUKINO W’UBUBILIGI NA SWEDEN USUBIKWA.

Spread the love

Umukino wabaga mu ijoro ryakeye ubwo ikipe y’igihugu y’Ububiligi yakiraga Suede mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Uburayi kizaba umwaka utaha wa 2024 wahagaritswe utarangiye kubera ubwicanyi bwabereye hafi ya stade yitiriwe umwami Baudouin (King Baudouin Stadium) yo mu murwa mukuru w’Ububiligi Brussels.

Ububiligi na Suede ni amakipe yombi abarizwa mu itsinda F mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Uburayi 2024 (Euro 2024). Umukino watangiye ari amahoro ndetse amakipe yombi arangiza igice cya mbere anganya igitego 1-1. Ubwo abakinnyi bari mu kiruhuko k’iminota 15 nibwo umuntu nanubu utarafatwa yarashe abanya-Suede 3, babiri muri bo bahise bitaba Imana naho undi umwe ajyanwa mu bitaro.

Abakinnyi ba Suede bakimara kumva ibi byari bimaze kubera i Brussels bahise bafata umwanzuro wo kudakomeza gukina. Nyuma y’umukino umutoza w’ikipe y’igihugu ya Suede Janne Andersson yavuze ko babwiwe ibimaze kuba bituma banzura kudakomeza gukina aho yagize ati;”Buriwese yarababaye maze abakinnyi bose bemeranya kudakomeza gukina.”

Myugariro wa Manchester United w’umunya-Suede Victor Lindelof we yagize ati;”Nyuma y’ibyari bibaye twaganiriye nk’ikipe ndetse tuganira n’Ababiligi maze umwanzuro uba kudakomeza umukino. Ikintu cyambere ubundi ni ukuba abafana bameze neza.”

Ubutumwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Suede bwanyujije ku rukuta rwa X yahoze yitwa Twitter bwagiraga buti;”Mukomere kandi murindane. Twifatanyije n’abavandimwe b’abagiriye ibyago i Brussels.”

Ubwo Minisitiri w’intebe w’Ububiligi Alexander De Croo yavugaga kuri iri raswa ryabereye i Brussels we yabyise “Igitero cy’ubwicanyi bw’iterabwoba” yakomeje agira ati;”Umwicanyi yashakaga kwica abafana ba Suede bari muri Brussels baje kureba umukino. Abafana 2 ba Suede bitabye Imana naho undi umwe ari mu bitaro ari kwitabwaho n’abaganga.”

Iri raswa ryabaye nyuma y’igice cya mbere ndetse ribera muri kilometero 8 uvuye kuri stade aho umukino waberagamo ni ahitwa Boulevard d’Ypres. Ikitaremezwa neza ni ukuba koko abarashwe bari i Brussels baje kureba umukino gusa raporo zerekana ko abapfuye bari bambaye impuzankano y’ikipe y’igihugu ya Suede.

Uwarashe bivugwa ko yari yambaye ikoti risa nk’icunga rihishije (Orange), yarafite imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov gusa kugeza n’ubu ntabwo aratabwa muri yombi. Abantu bahise basabwa kuguma mu ngo zabo ndetse Ubufaransa bwahise bukaza umutekano ku mupaka wabwo n’Ububiligi nk’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bubiligi ribitangaza.

Nyuma y’uko ibi bibaye abafana bose basabwe kuguma muri stade kugeza ubwo bacungiwe umutekano kugira ngo bave muri stade. Ubwo bari bategereje ko bavanwa muri stade abafana bose bishyize hamwe maze baririmba bagira bati;”Twese turi hamwe, twese turi bamwe” 

bagakomeza bagira bati;”Suede! Suede!” Abafana 35,000 nibo basohowe muri stade ndetse basohorwa mu matsinda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles