Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

GAHUNDA YA REAL MADRID YABAYE GUSINYISHA UMURYANGO WA BELLINGHAM

Spread the love

Nyuma y’uko Jude Bellingham akomeje kwitwara neza mu ikipe ya Real Madrid ngo gahunda kuri iyi kipe yaba yabaye kugura na murumuna we Jobe Bellingham w’imyaka 18 nawe ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Sunderland yo mu kiciro cya kabiri mu Bwongereza.

Jude Bellingham yageze muri Real Madrid avuye muri Borussia Dortmund mu Budage kuri miliyoni €103 (£88.5m). Mu mikino 10 Jude Bellingham amaze gukinira Real Madrid y’amarushanwa amaze kuyitsindira ibitego 10, yatanze imipira 3 yavuyemo ibitego ibi nibyo byatumye Real Madrid ishaka uko yasinyisha na murumuna we cyane ko amaraso atari amazi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru El Nacional cyo muri Espagne avuga ko ikipe ya Real Madrid yohereje Juni Calafat ngo age gukurikirana murumuna wa Jude Bellingham bita Jobe Bellingham mu mukino yakiniraga ikipe y’igihugu y’Ubwongereza y’abatarengeje imyaka 19, ni umukino yanganyijemo na Montenegro 0-0 tariki 11 Ukwakira 2023. Izi nshingano Calafat akaba yari yazihawe na perezida wa Real Madrid Florentino Perez.

Muri uyu mukino Jobe Bellingham yabanje mu kibuga ndetse agaragaza ko afite umupira ku kirenge, uko yitwaye muri uyu mukino byatangariwe na benshi ku mbugankoranyambaga.

Jobe Bellingham yageze muri Sunderland muri iyi mpeshyi avuye muri Birmingham City ndetse yahise ashyirwa mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga. Akaba amaze gutsindira ikipe ya Sunderland ibitego 2, yatanze umupira umwe wavuyemo igitego mu mikino 11 amaze gukinira iyi kipe.

Real Madrid ibaye yarashimye koko Jobe Bellingham mu bihe biri imbere dushobora kubona aba bavandimwe babiri bari mu ikipe imwe y’i Madrid muri Espagne. 

Jude Bellingham na Jobe Bellingham ni abavandimwe bavukana ku babyeyi bombi, nyina yitwa Denise naho se yitwa Mark Bellingham akaba yari umupolisi muri mugi wa West Midlands aho yakivuyemo muri 2022. Bivugwa ko Mark Bellingham yari rutahizamu mwiza cyane ndetse ngo ibitego yatsinze ni icyayose n’ubwo atakinaga nk’uwabigize umwuga. 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles